TWIRINDE ICYAHA CYO KUBESHYA
IBYAHISHUWE 22:15
Hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, "n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora."
Reka dusobanure iki cyaha cyo kubeshya.
Kubeshya ni ikinyuranyo cy’ukuri kuko Ukuri niyo kamere y’Imana ariko ikinyoma ni kamere ya Satan. Bibiliya iravuga ngo "Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by’ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma."
Yohana 8:44
Hano Yesu yabwiraga abantu, bishatse kuvuga ko iki cyaha cyiguhuza na Satan neza ugahanagurwa burundu mu bana b’Imana ukibera uwa Satan. Twibuke ko Umunsi Satan yamanutse ava mu ijuru yahise yamburwa kamere y’Imana ahinduka umubi yihitiramo kamere igomba kumuranga iyo kamere rero ni ikinyoma, niyo mpamvu ageze kuri Adam yahise atangira kumushyiramo ibinyoma bye ati "Iyo nzoka ibwira umugore, iti"Gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi."
Itangiriro 3:4-5
Murabona icyo ko Satan yaje abeshya umuntu, Imana yaravuze iti "nimukiryaho muzapfa, naho Satan ati ntimuzapfa" ikinyoma cya Satan cyaje ku muntu kivuguruza Ukuri, byababaje Imana kuba Adam yarumviye ikinyoma agatakaza Ukuri kwari muri we.
ICYAHA CYO KUBESHYA GIKORWA MU BURYO 2 :
1. KUBESHYA MU MAGAMBO : "Aha hazamo utuntu twinshi, gushyushya inkuru ukabara n’izo utahagazeho, kuvuga amagambo menshi no kwamamaza ibyo utazi, n’ibindi bisa bityo"
Ibi nibyo birimbuza abantu benshi. Reka nsobanure neza KUBESHYA MU MAGAMBO : ni igihe cyose uvuze ikintu ubizi neza ko utavugishije ukuri Kandi ukabeshya uciye i ruhande rw’ukuri ukuzi ariko ukabikora mu magambo gusa.
Urugero : umuntu akakubaza ngo urihe ? Nawe uti ndi mu rugo, kandi ubwo ubimubwiye umubeshya Kandi ubizi. Nawe ati uri iwawe se ? Uti yeee niho ndi, undi ati sawa reka nze mbasure, kuko ubiziko wamubeshye ugahita witanguranwa uti Mwenedata ibyiza ntiwazaza ubutaha kuko ubu n’ubwo ndi murugo ndahuze cyane muri iyi minsi, nyamara icyo kinyoma wubatse nicyo kiguteye kwirukana umushyitsi kandi abashyitsi ari umugisha umuntu nawe akumva nta gaciro ubihaye akabivamo. Uko niko ikinyoma gikurura urukundo ruke mu bantu.
Iyo wabaswe n’uku kubeshya uba wifitemo kamere ya Satan ntuba urakavuka ubwa kabiri neza, kuko umuntu wavuze ubwa kabiri by’ukuri ntibimukundira kubeshya kuko nta mwanya ikinyoma gifite muri we, ahubwo avuga ukuri kose washaka ukabimwangira. Ntiyatinya kukubwiza ukuri kuko aba yumva aribyo bimwuzuye.
Bamwe bubatse ikinyoma mu buzima bwabo babyita ko ari ukugira ubwenge muri iki gihe, nyamara sibyo ni ukurimbuka, kuko nta munsi n’umwe ikinyoma kizigera kiyobora ukuri ukuri guhora guhagaze kigabo. Ugasanga umugabo kugirango amahoro aganze mu rugo ahisemo kuyoboza umugore ikinyoma, n’umugore ni uko akabana n’umugabo we atamubwiza ukuri, bityo abana nk’imbuto Imana yabahaye bagakurana uwo mwuka wo kubeshya bazagera mu mashuri bagatungwa no kubeshya ababyeyi babo bakabeshya na Mwalimu, uwo mwuka ugakura uwo muryango ukazawuraga n’igisekuru. Dukwiye kwirinda ibinyoma byo mu magambo bene uyu muntu niwe Bibiliya yavuze Ukunda kubeshya
2. KUBESHYA MU BIKORWA : Uyu niwe Bibiliya yavuze Ukunda kubeshya akanabikora.
Uku ni ukurenga urwego rwo kubeshya mu magambo ukagera ku rundi rwego rwo kubeshya mu bikorwa.
Kubaka amahame ashingiye ku kinyoma kandi ukayamamaza ngo abantu bayayoboke.
Aha niho haturuka za politique zo mu isi zigendera ku mahame yubakiye ku kinyoma kandi abantu hafi ya bose bakaziyoboka. Uyu mwuka wo kubeshya mu bikorwa uba uhagarariwe n’abakomeye bo mu isi niyo mpamvu abantu benshi bawuyoboka kuko baba bawubonamo indonke nyinshi baba batagishoboye kubeshwaho no kwizera, bizera ibikorwa byabo gusa bakayoba bakanayobywa.
Ugasanga abantu bashinze amadini akomeye mu isi, ariko bakayubakira Ku mahame amwe n’amwe y’ibinyoma arwanya ukuri, kandi Ayo madini akamamara ku Isi yose abayinjiyemo bakayabamo butama badafite uburenganzira bwo kubaza ibyo batumva uretse kwemera ibyo bagenerwa ibyo byose bikaba hagambiriwe ko ibinyoma byabo bitazavuguruzwa.
Hari umuntu umwe wampaye ubuhamya, ati "nkiri mu mwijima najyaga gusenga kenshi, ariko hari ahantu ku muryango w’urusengero twageraga iteka tukabanza gupfukama tukabona kwinjira, ati umunsi umwe nabajije niba ngewe ntahapfukamye naba nkoze icyaha, ati uwo nabazaga aransubiza ngo nange nabyo nzi ariko dupfukame kuko tudapfukamye badusubizayo, ati Kandi hano batanga imfashanyo nyinshi buri mezi atatu."
Narabyumvise ngira agahinda, kuko abantu bamaze kubaka amahame arwanya ukuri ariko bayubaka bafite ubushobozi, bakemeza abantu kuyabamo babashukisha indonke maze bagapfa barimbutse, uwo Mwenedata namusobanuriye ko iyo umuntu amaze kumenya ukuri, atongera kubeshwaho n’ibinyoma ahubwo abeshwaho no kwizera uko kuri, arakizwa avuka ubwa kabiri ahabwa impano y’Imana ubu ni umugabo wo guhamya ibyo. Iyo umenye Ukuri ukarwanya ibikorwa byubakiye ku kinyoma ugomba kuba witeguye no gupfa kuko ababihagarariye mu Isi bafite ububasha, ariko iyo dutumwe n’Imana tugendera mu mbaraga z’Imana. Yesu agushoboze.
INAMA Y’UMUNSI
Va mu kinyoma cyo kubeshya mu magambo kuko ntabwo amahoro ashakirwa mu kinyoma ahubwo abonerwa muri Kristo kandi uwo niwe kuri.
Va mu bikorwa byubatswe n’ikinyoma uvuge ukuri kandi witeguye no kukuzira kuko Abo duhanganye mu isi bafite imbaraga ariko wibuke ko Umwuka wo mu mazuru y’Imana wakunkumuye ingabo za farawo zose zisinzirira guhwera ntubatinye rero. "Umwuka wo mu mazuru yawe warundanije amazi, Amazi yatembaga yema nk’ikirundo, Imuhengeri muri nyina w’inyanja haravura.
Kuva 15:8
Niba wiyumvise muri kimwe mubyo twavuze ihane none utazuyaje kuko umujinya w’Imana umanukiye Isi, wibuke ko ejo atari ahawe.
Niba ubonye uburyo sangiza ubu butumwa bagenzi bawe mu rukundo.
Ubugezwaho na
Pierre Célestin U.
📞 +250782836358
YouTube Pierre Célestin U.
Twitter Pierre Célestin U.
Facebook Pierre Célestin U.
Instagram Pierre Célestin U.