Breaking news
Kanda hano:
Accueil > > Ijambo ry’umunsi > > KWEZWA : IRINDE ICYAHA N’IGISA NACYO by Pierre Célestin UWIRINGIYIMANA
KWEZWA : IRINDE ICYAHA N’IGISA NACYO by Pierre Célestin UWIRINGIYIMANA
mercredi 28 juillet 2021 , par upendo

ICYUMWERU CYO KWEZWA

PART 1.
Kuva 20:15
"Ntukibe."

Uyu munsi tuvuge ku cyaha cyo Kwiba.

Kwiba birimo uburyo 2 :
1. Kwiba kubera n’inzara
2. Kwiba kubera ingeso

1. UWIBISHWA N’INZARA : Bibiliya imuvugaho itya : Abantu ntibagaya umujura wibishijwe n’inzara, Ariko iyo afashwe abiriha karindwi, Agatanga ibyo afite mu rugo rwe byose. Imigani 6:30-31.

Inshuro nyinshi uyu muntu yiba ibyo kurya kandi iyo akize inzara ntiyongera, niba uzi umuntu ukijijwe uri muri iki gihe ukaba udafite icyo umuha, Imana iramusaba kwihangana kugeza ku gupfa kuko Imana iba ifite icyo izabyaza ubuzima bubi yanyuzemo. Iyo atanesheje amaherezo arafatwa kwizera kwe kugahinyurwa kdi ijuru ni iry’abanesheje.

2. UWIBA KUBERA INGESO
Aba nibo benshi, iyi ngeso ibibatera ni iyo kutanyurwa kuko badahazwa n’icyo Imana yabahaye bagashaka no kwiba. Baboneka mu nsengero no hanze yazo. Ndaguha urugero :

1. Niba ari engineer :
Arubakisha Ariko yibe ibikoresho by’abamuhaye akazi
2. Niba Ari Rwiyemezamirimo :
Aratanga ruswa ngo ahabwe amasoko menshi.
3. Niba ari umugabo cg umugore :
Arahisha uwo bashakanye amafranga cg akagira compte zimwe ataziranyeho nawe habe no kuba yamuha umubare w’ibanga.

4. Niba Ari Umucuruzi :
Arabeshya abakiriya ibiciro agakata imyunzani

5. Niba ari umufiance :
Arabeshya Cheri cg Cherie ko hari ikibazo agize ngo amukureho amafranga

6. Niba Ari umwana mu rugo :
Arabeshya ababyeyi cg abamurera ngo bamuhe amafranga.

Ibi byose n’ibindi bisa nabyo ni ubujura niba bikubaho wihane uyu munsi kuko ejo tuzakomeza n’ikindi.

NB : Hari abavuga ko Imana tuyiba icyacumi ariko ni ikinyoma kuko kutagitanga neza si ukwiba Imana ahubwo ni ukutisobanukirwa wowe ubwawe ngo umenyeko uri igisonga mu bwami bw’Imana, bituma wibuza umugisha, naho Imana yo ntawe uyiba ni imvugo zitari zo.

Mugire umunsi mwiza mwezwa
Pierre Célestin U.
Tél+250782836358

upendo

Duhe ibitekerezo
Qui êtes-vous ?
Votre message

Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

Izindi Nkuru
Ibitekerezo byanyu

Messages

Amamaza
Amamaza
Facebook
Twitter
© 2018-2026 Upendo Group . Design by fabu1da