Breaking news
Kanda hano:
Accueil > > Inyigisho > > GUSENGA IMANA UKO ISHAKA (Umunsi wa 7)
GUSENGA IMANA UKO ISHAKA (Umunsi wa 7)
mercredi 9 octobre 2019 , par Webmaster

NTUDUHANE MU BITWOSHYA, AHUBWO UDUKIZE UMUBI.
Matayo6:13a

Yenda gusoza, umwami yatubujije kwirara kuko umubi agihari.

Hari abantu basenga bakirara bakumva ko ubwo basenze ntakibazo ibindi byose ari amen.
N’ubwo mu ruhande rumwe ari ukuri ariko Gusenga ntibikuraho kuba maso no kwirinda ahubwo bibyongera imbaraga.
Yesu rero wasenze akayasoza yakirwa na satani, yadusabye kwibutsa Imana kuduha uburinzi kuko n’ubwo wasenze ukwiriye kumenya ko satani yiba ahari ubutunzi.
Gusenga ntikukagutere kwirara ahubwo kujye kugutera guca bugufi no kuba hafi y’Imana kugira ngo ikuneshereze kuko Gusenga kutuzanira Imana ikabana natwe tukayivomamo imbaraga zo kunesha.
Umuririmbyi yaravuze ngo umwanzi ntakuba kure,
Niyo mpamvu dukwiriye Gusenga ariko tukaba maso ntitwirare tugasaba Imana kuturinda umubi nk’uko umwigisha yabidutoje.


KUKO UBWAMI N’UBUSHOBOZI N’ICYUBAHIRO ARI IBYAWE, NONE N’ITEKA RYOSE. AMEN.
Matayo6:13b
Umwami yasoresheje ijambo ritanga ikizere cyo gusubizwa kubw’ubushobozi bw’Imana yasenzwe.
Umwigisha yerekanye ko Imana ifite ibintu bitatu byatuma isubiza amasengesho.

Ubwami,
Ubushobozi,
N’ Icyubahiro.
Nusenga, ujye utaha ufitiye nyagasani ikizere.
Ibintu wasengeye ntukongere kubihangayikira ujye utuza kuko dossier yawe iba yageze ku mana itirengagiza cyangwa ngo igire uwo isuzugura.
Ni Imana umwanditsi wa Zaburi yavuze ko : Yita ku Gusenga kw’abadafite shinge na rugero, idasuzuguye Gusenga kwabo

Umwanditsi wa Zaburi kandi yongeye kuyibwira ati : Kuko uri Imana yumva ibyo isabwa, abantu Bose bazaza aho uri.
Nimureke tuyigirire ikizere ubundi tuyegere tugambiriye kuyisenga nk’uko ishaka nayo ijye inezezwa n’uko ifite abanyamasengesho mu isi.

Umwami Yesu abahe umugisha.

Webmaster

Duhe ibitekerezo
Qui êtes-vous ?
Votre message

Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

Izindi Nkuru
Ibitekerezo byanyu
Amamaza
Amamaza
Facebook
Twitter
© 2018-2026 Upendo Group . Design by fabu1da