Breaking news
Kanda hano:
Accueil > > Inyigisho > > GUSENGA IMANA UKO ISHAKA (Umunsi wa 4)
GUSENGA IMANA UKO ISHAKA (Umunsi wa 4)
mardi 8 octobre 2019 , par Webmaster

UBWAMI BWAWE BUZE

Matayo 6:10
Ubwami bwawe buze,Ibyo ushaka bibeho mu isi,Nk’uko biba mu ijuru.

Iyo twubashye Imana bimanura ubwami bwayo bukagendera muri twebwe.
Ubu bwami bw’Imana bugizwe n’ibintu byinshi ariko iby’ingenzi ni Umwami ariwe Yesu n’ijambo rye.
Muri iri jambo niho tubonera imbibi z’ubwami tukamenya aho tudakwiye kurenga ndetse tukamenya na kirazira z’ubwami turimo.
Ubundi umukristo mwiza ntayoborwa n’amategeko n’imihango, ahubwo ubwami buri muri we nibwo bumuha ingendo n’intambwe yo kugenderaho.
Bushobora kumusaba guceceka mu gihe abandi bari kuvuga.
Bumusaba kutica gahunda aho gukererwa byabaye umuco.
Bumusaba kwiyubaha aho kwiyandarika ari ibisanzwe.
ETC...
Dukwiriye koroha mu mitima yacu kugira ngo ubwami bwa Yesu budutegekeremo kandi tukagira inyota yo kubwamamaza mu bandi.
Twibukiranye kandi ko kuba mu bwami no kubabwamo nabwo bitandukanye.

Dukwiriye kuba mu bwami bwa Yesu ariko nabwo buri mu mitima yacu kuko nibwo tuzagira indangagaciro zabwo.
Iyo uri mu bwami butakurimo uhora ugongana n’amategeko yabwo kuko nta mbaraga zo kuyubahiriza ziba ziri muri wowe kuko gusabwa gukora iby’ubwami butakurimo, ninko guhatira umuntu uhaze kurya.
Ariko iyo ufite umwami w’amahoro muri wowe ibindi biroroha, niho ushobora gusobanukirwa ijambo yavuze ati.
```Kuko kunkorera kutaruhije n’umutwaro mbikoreza utaremereye```
Ariko iyo butakurimo byose birakuvuna.

Mureke dusengane ubwami bw’Imana mu mitima yacu nk’uko umwami yabidusabye.

Webmaster

Duhe ibitekerezo
Qui êtes-vous ?
Votre message

Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

Izindi Nkuru
Ibitekerezo byanyu
Amamaza
Amamaza
Facebook
Twitter
© 2018-2026 Upendo Group . Design by fabu1da