Breaking news
Kanda hano:
Accueil > > Amakuru > > GUHINDUKA RWOSE GUHERA IMBERE KUKAGARAGARA INYUMA
GUHINDUKA RWOSE GUHERA IMBERE KUKAGARAGARA INYUMA
samedi 5 octobre 2019 , par User

Rom12:2
Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.

AMAHORO Y’IMANA NABE MURI MWE

Kera nigeze kubona ibintu 3 nigiyeho amasomo nifuza kubaganiriza uyu munsi.

1. Umunsi umwe twagiye mu karere ka Musanze (Ruhengeri) noneho kuko iyo uhari ubasha kwitegera ibirunga by’u Rwanda nza kubonamo kimwe cyanyigishije.

Nari nsanzwe narabyize mu ishuri ko habaho

1. Karisimbi
2. Muhabura
3. Bushokoro
4. Sabyinyo na
5. Gahinga.

Muri ibi byose ubwo nabyitegerezaga nabashije kwibwira kimwe muri byo ngitandukanya n’ibindi kubera impamvu ikurikira :

SABYINYO iremye ku buryo ubasha kuyitandukanya n’ibindi birunga utabajije, mu gihe ibindi byo utabizi utabasha kubitandukanya.

Kuko ibyinyo byayo bihita bikwiyereka.

Byanyibukije aya magambo ya Yesu :

Matayo5:14-16
“Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha.

Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose.

Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.

Yesu yaduhamagariye kurema itandukaniro arangije abwira se mu isengesho yadusengeye agira ati : Si abisi nk’uko nanjye ntari uw’isi

Umukristo utarageze kuri Yesu akagera mu idini gusa, ntiwabasha kumutandukanya n’ab’isi kuko :

Avuga nkabo
Yambara nkabo
Asayisha nkabo muri byinshi

ETC...
Ntiwabana nawe ngo umenye ko ari umukristo atabikubwiye.

Ariko iyo dusomye igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa cyerekana ubuzima bw’abanyetorero kitubwira ko :
Ubwo Petero na Yohana babazwaga impamvu z’igitangaza cyakozwe, abantu batangajwe n’ubushizi bw’amanga bwabo bahita Bibuka ko babanaga na Yesu

Ibi byahise bituma banyurwa ntibakomeza kwibaza ku mbaraga zibarimo kuko itandukaniro ryariyerekanaga.

MBESE wowe aho uba babasha kugutandukanya n’abapagani mubana❓

Amagambo akubamo Yerekana imbaraga za Yesu cyangwa uganya nkabo❓

Sabyinyo rero yanyigishije kuba hagati yabo muhuje izina ariko ukabasha kwigaragaza aho utandukaniye nabo.

Yesu yatubwiye ko ntawacana itabaza ngo aryubikeho intonga ahubwo iyo ricanywe riba rigomba no kugaragara kuko niwo mumaro waryo.

Nawe cunga niba umucyo wawe uboneka nusanga ntawo usange umwami Yesu umushakeho amavuta hakiri kare utazasangwa nta mavuta ugahezwa hanze.

User

Duhe ibitekerezo
Qui êtes-vous ?
Votre message

Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

Izindi Nkuru
Ibitekerezo byanyu

Messages

Amamaza
Amamaza
Facebook
Twitter
© 2018-2026 Upendo Group . Design by fabu1da