Breaking news
Kanda hano:
Accueil > > Amakuru > > ’UPENDO GROUP’ yakoze igiterane cy’amateka cyanyuze benshi (Amafoto&Video)
’UPENDO GROUP’ yakoze igiterane cy’amateka cyanyuze benshi (Amafoto&Video)
mardi 20 août 2019 , par Webmaster

Muri iki giterane cyari imbaturamugabo, ijambo ry’Imana ryafashije benshi ryagabuwe na Ev. Nzaramba Jean Paul benshi bemeza ko ivugabutumwa rye ribafasha cyane.

Iri jambo ry’Imana ryasomwe riboneka muri Bibiliya Yera mu gitabo cya Matayo 25:1-13, hagira hati “Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe. 2. Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge. 3. Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana n’amavuta, 4. ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n’amatabaza yabo. 5. Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira. 6. “Ariko nijoro mu gicuku habaho urusaku ngo ‘Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire !’ 7. Maze ba bakobwa bose barahaguruka baboneza amatabaza yabo. 8. Abapfu babwira abanyabwenge bati ‘Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatabaza yacu azima.’ 9. Ariko abanyabwenge barabahakanira bati ‘Oya, ntiyadukwira twese, ahubwo nimujye mu bahanjuzi muyigurire.’ 10. Bagiye kugura, umukwe araza, abari biteguye binjirana na we mu bukwe, urugi rurakingwa. 11. “Hanyuma ba bakobwa bandi na bo baraza, barahamagara bati ‘Nyakubahwa, dukingurire.’ 12. Na we arabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ntabazi.’ 13. “Nuko mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe".

Ev. Nzaramba Jean Paul usanzwe akorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR niwe wari umwigisha muri iki giterane


Amakorari atandukanye yaririmbye muri iki giterane abantu batahana akanyamuneza arimo Korari Siloam ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Karambo n’andi yari yatumiwe gufasha muri iki giterane.

Mu gusoza iki giterane uwari umushumba wa ADEPR Karambo, Kwizera Elise yashimiye byimazeyo UPENDO GROUP ku gikorwa kiza cy’urukundo yateguye agira ati "Turashimira UPENDO GROUP kuba baratekereje igikorwa nk’iki cyuzuye urukundo, mu by’ukuri igitekerezo ubwacyo uko cyaba kingana kose, icy’ingenzi kirebwaho cyane ni igikorwa cy’urukundo".

Iri tsinda riyobowe na Giraneza Etienne nka Perezida wa UPENDO GROUP uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Visi Perezida nawe abarizwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda n’abandi babarizwa ku migabane no mu bihugu bitandukanye nkuko byavuzwe.

UPENDO GROUP (Itsinda ry’Urukundo) ni group ikorera umurimo w’Imana mu bihugu bitandukanye byo ku isi, ifite intego nziza zidatandukanye n’iz’itorero mu kubwiriza abantu ubutumwa bwiza ibihe byose bityo bahisemo gukoresha intego zirimo ijambo ry’Imana, gusenga n’urukundo nkuko bisanzwe no mu itorero.

UPENDO GROUP ni ihuriro ryashinzwe mu mwaka wa 2015, rishinzwe n’abantu bagize igitekerezo cyo gusakaza Ijambo ry’Imana hirya no hino ku isi hifashishijwe urubuga nkoranyambaga rwa "WHATSAPP".
.
Ni nyuma yo kubona ko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere kandi abantu bakagenda barushaho kuba bahuze ku buryo umubare utari mutoya batakibona umwanya no kujya mu nsengero.

Ibi byose bivuzwe byatumye UPENDO GROUP irushaho kwagura uburyo bwo gukurikirana intama kugira ngo zitazimira, barushijeho kandi gukoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugira ngo nazo zifashe mu kugera kuri buri wese.

Intero ni imwe muri UPENDO GROUP mu ijambo rigira riti "Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize", MATAYO 24:14.

Iyumvire unarebe iyi Video igaragaza uko iki giterane cyagenze :

@Upendogroup.org

Webmaster

Duhe ibitekerezo
Qui êtes-vous ?
Votre message

Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

Izindi Nkuru
Ibitekerezo byanyu

Messages

Amamaza
Amamaza
Facebook
Twitter
© 2018-2026 Upendo Group . Design by fabu1da